Ishyaka riyobora Ubuyapani ryatoye Yoshihide Suga nk’umuyobozi mushya kugira ngo asimbure Shinzo Abe, bivuze ko byanze bikunze azaba minisitiri w’intebe w’iki gihugu. Mu kwezi gushize Bwana Abe yatangaje ko yeguye ku mpamvu z’ubuzima.
Bwana Suga, ufite imyaka 71, ni umunyamabanga mukuru w’abaminisitiri mu butegetsi buriho kandi byari byitezwe ko azatsinda. Afatwa nk’inshuti magara ya Bwana Abe kandi bikaba bishoboka ko azakomeza politiki y’uwamubanjirije, Abe.
Bwana Suga yatsinze amatora yo kuba perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri muntu (LDP) ku majwi 377 ku majwi 534 yose hamwe y’abadepite n’abahagarariye uturere.
Ubu LDP imaze guhitamo umuyobozi mushya, hazaba andi majwi ku wa gatatu mu nteko ishinga amategeko, aho byanze bikunze azagirwa minisitiri w’intebe kubera ubwiganze bwa LDP. Biteganijwe ko bwana Suga azarangiza igihe gisigaye, kugeza ku matora yo muri Nzeri 2021.
Source:BBC
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza