Abakora ubucuruzi bwo mu muhanda (Abazunguzayi) baragirwa inama yo guhindura imikorere

Abazunguzayi barakangurirwa gutinyuka bagakora ubucuruzi bwemewe mu rwego rwo kwirinda ibibazo bahuriramo nabyo munzira. Ni mu bushakashatsi bwakozwe ni ihuriro ryashinzwe n’ abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda muri 2017 ryitwa CDE (Center for Development and Enterprises Rwanda) rigamije ubukangurambaga mugukuraho imbogamizi abacuruzi bahura nazo.

Ubu bushakashatsi, bwagaragaje ko Umubare munini w’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda ari abagore n’abakobwa kandi ko bahuriramo n’inzitizi nyinshi. Ni ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi umunani, bukorerwa mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda, bukorewa ku bagore n’abakobwa bakora ubucuruzi bwo mu muhanda kuko imbogamizi bahura nazo ari nyinshi kuruta izo abagabo bahura nazo, cyane ko byagaragaye ko abagore aribo benshi bakora ubucuruzi bwo mu muhanda.

Iri huriro-CDE, mu ntego yaryo itegura ubu bushakashatsi, hari hagamijwe guca imbogamizi abakora ubucuruzi bwo mu muhanda bahura nazo no kurandura icyibatera guhitamo gukora ubucuruzi butemewe nko kutagira amakuru ahagije mubijyanye no kwandikisha ubucuruzi bwabo ngo bakorere ahemewe bareke kujya mu mihanda.

Umuyobozi wa CDE Rwanda, Bigirimana Rene mukiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, ubwo bamurikaga ku mugaragaro ubushakashatsi bakoze, yavuze ko iyo abantu bakora ubucuruzi butemewe bw’ubuzunguzayi abagore bahuriramo n’imbogamizi nyinshi ndetse na Leta igahomba imisoro.

Yagize ati” Iyo abantu bakora ubucuruzi butazwi, Leta ihomba imisoro kandi ariyo yakagiriye akamaro igihugu ndetse n’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda aho baba bari ntamutekano baba bafite”.

Akomeza avuga ko nka CDE bakomeje ubukangurambaga bugamije kwigisha no guhugura abagore n’abakobwa bigamije kubereka ko icyibanze atari ukwishora mu muhanda, ko bashobora no gutangiza igishoro gito kandi bagakora ubucuruzi buzwi kandi bwemewe baramutse bamenye ibyiza byo gukorera ahazwi kandi hemewe.

N’ubwo bamwe mu bazunguzayi bavuga ko impamvu ibatera kujya mu bucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi ari ukubera baba bumva bafite igishoro kidahagije no gutinya gutanga imisoro, kuruhande rwa CDE bo babonye ko babiterwa no kutamenya amakuru ahagije ajyanye no kwandikisha ubucuruzi no kuba iyo watangiye ubucuruzi bashobora no kubona abaterankunga babafasha kuzamura ubucuruzi bwabo kandi bakorera ahemewe bakora ubucuruzi buzwi.

Bamwe mu bakora ubu bucuruzi bw’ahatazwi ndetse butanemewe, bahisemo kwihuriza hamwe n’abanyeshuri bari muri kaminuza bitegura kuzahangana n’ubuzima bwo hanze y’ishuri, bigiswa kuzigama bahereye kuri yayandi make babona, bahugurana ndetse bategura imishinga mito, aho hakazavamo n’iterwa inkunga mu y’izatoranwa birinda kuzakora ubucuruzi butemewe bw’ ubuzunguzayi.

Ubu bushakashatsi CDE yabukoze ibifashijwemo n’impuguke mu bukungu, bukorerwa mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda, bugaragaza ko abenshi bakora ubucuruzi bwo mu mihanda babiterwa no kwitinya kubera igishoro gike, gutinya gutanga imisoro ndetse no kutamenya amakuru kubijyanye no kwandikisha ubucuruzi bwabo. Bwanagaragaje kandi ko bafite imbogamizi y’ubumenyi buke mu ikoranabuhanga zituma batabasha kwiyandikisha ngo bakorere ahemewe, bityo bagahitamo kuba abazunguzayi.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →