Kamonyi: Gutera umuti wica imibu mu nzu, byagabanyije umubare w’abarwara Malariya hafi 70%

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, ingo zisaga ibihumbi 100 zo mu karere ka kamonyi zatangiye gutererwa umuti wica imibu mu nzu. Ni ku nshuro ya kabiri bikozwe. Abarwaraga iyi ndwara mbere y’uko hatangira guterwa uyu muti bari ibihumbi 28 buri kwezi, ariko ubu baragabanutse bagera ku bihumbi 8 ku kwezi. Intero y’inzego zitandukanye muri iki gikorwa ngo ni uguhashya Malariya burundu.

Igikorwa cyo gutera uyu muti wica imibu mu nzu, cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, mu rugo rw’Umuturage witwa Kwitonda Yusufu akaba n’Umukuru w’Umudugudu.

Itsinda ry’abatera umuti binjira kwa Mudugudu Yusufu.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage avuga ko iki gikorwa kizakorwa iminsi 20, bivuze ko kizasozwa kuwa 27 Ukwakira 2020.

Mbere yo gutera uyu muti ku nshuro ya mbere, avuga ko aka karere kari muri dutanu twa mbere mu gihugu turwaza malariya cyane, aho mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa munani 2019 bari bafite abarwaye Malariya 217,119 ariko ubwo bamaraga gutera umuti mu kwezi kwa cumi kwa 2019, guhera mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa Munani 2020, imibare yerekana ko abarwaye Malariya ari 72,481, bivuze ko bagabanyine hafi 70%. Avuga ko buri kwezi wasangaga bafite abaturage babarirwa mu bihumbi 28 barwara iyi ndwara ariko ubu ngo bagabanyijeho ibihumbi 20 ku buryo intego ari ukuyihashya burundu.

Mudugudu Kwitonda Yusufu, avuga ko kuri we ndetse n’abaturage b’Umudugudu ayobora bakiriye iki gikorwa bishimye kuko ari ingirakamaro. Avuga ko ku nshuro ya mbere umwaka ushize byagize akamaro kuko buri kwezi mbere yo gutererwa umuti ngo ntihaburaga abantu 2 mu rugo barwara Malariya ariko nyuma y’iterwa ry’umuti ngo umwaka ushize nta n’umwe uyirwaye.

Mudugudu Yusufu.

Ati“ Ubu ni ku nshuro ya kabiri batera uyu muti kuko n’ubushize byarabaye. Ni igikorwa cyiza cyane rwose kuko aho bamariye gutera umuti haba iwanjye mu rugo, mu baturanyi ndetse no mu Mudugudu nyobora, Malariya yaragabanutse. Ikindi cyiza cy’uyu muti wica n’utundi dukoko duto tuba turi mu nzu”.

Nubwo ibyiza by’uyu muti ari byinshi, imbogamizi ngo ntabwo zibura

Kwitonda, avuga ko zimwe mu mbogamizi zabaye ubushize ari uko baterewe umuti mu gihe cy’imvura, bamwe mu baturage bakaba barangaga gutererwa bitewe no gutinya ko basohora ibintu bikanyagirwa. Ikindi ngo ni ukuba batera imiti mu minsi y’akazi, kandi bene urugo (Umugore n’umugabo) bazinduka bajya gushaka imibereho. Asaba ko kugira ngo hatagira ubangamirwa, abataboneka mu mibyizi bahabwa nk’igihe kihariye.

Visi Mayor Uwamahoro Prisca.

Visi Meya Uwamahoro, asaba abaturage ba Kamonyi korohereza abatera umuti mu nzu, yizeza kandi ko hashyizweho gahunda izafasha buri wese kudacikanwa n’iki gikorwa kuko buri wese n’igihe abonekera azafashwa gutererwa umuti mu nzu ye. Abatera uyu muti saa kumi n’imwe z’igitondo baba batangiye akazi, ni gikorwa kidahagarara kuko kijyana n’iriya minsi 20 kizakorwamo.

Dr Jaribu Theogene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma avuga ko iterwa ry’uyu muti ryazanye impinduka nziza kuko ryatumye abaturage barwaraga Malariya bagabanuka ku kigero gishyika hafi 70% bagendeye ku mibare bakura hirya no hino mu bigo nderabuzima.

Dr Jaribu Theogene

Avuga ko nta kiguzi gisabwa umuturage kugira ngo atererwe uyu muti. Ko kandi gutera uyu muti mu karere kose byasabye Leta amafaranga arenga Miliyari imwe na Miliyoni magaba arindwi y’u Rwanda. Iki ngo ni ikiguzi kitakwigonderwa n’umuturage wese kuko isashe imwe y’umuti n’ibiyigendaho usanga bitari munsi y’ibihumbi 22 by’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko uyu muti iyo utewe umara igihe cy’umwaka mu nzu, ko kandi nta ngaruka n’imwe ufite. Yibutsa kandi ko gutererwa uyu muti bidakuraho izindi ngamba zo kwirinda Malariya.

Dr Jaribu, avuga ko mu gukemura zimwe mu mbogamizi abaturage bagiye bagaragaza nko kuba igihe cyo gutera uyu muti gishyirwa mu kwezi kwa cumi aho usanga hakunze kugwa imvura bamwe bakinangira mu gushyira ibintu hanze ngo bitava aho binyagirwa, avuga ko iki bazasaba ikigo cy’Ubuzima cya RBC ko bashaka uko bahindura igihe, bityo ntibahuze n’ibihe by’imvura usanga bidafasha ku mpande zombi, haba ku baturage n’ubuyobozi. Avuga kandi ko ku bindi bisaba gufatanya no horoherana kugira ngo igikorwa kigende neza.

Umwe mu batera umuti yerekana uko bawutegura mbere y’igikorwa nyirizina.

Muri iki gikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu, biteganijwe ko ingo 104,164 zifite abaturage 447,905 bo mu mirenge 12 igize aka karere arizo zizatererwa uyu muti. Mu gihe umwaka ushize wa 2019 hari haterewe ingo 101,110 zifite amaturage 378,423.

Mu Gihugu, hari guterwa uyu muti mu turere 13, aho intara y’Amajyepfo ifitemo dutanu aritwo; Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara. Mu burasirazuba hari uturere turindwi aritwo; Nyagatere, Kirehe, Ngoma, Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Gatsibo. Mu gihe aka cumi na gatatu ari aka Rusizi ko mu Ntara y’uburengerazuba.

Uhereye iburyo ni; Mwizerwa Rafiki gitifu wa Runda, Visi Mayor Uwamahoro, Umukozi wa RBC hanyuma Dr Jaribu. Barimo bahana amakuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →