Kamonyi-PSF: Nimutugereho turabakeneye kugira ngo tuganire ku iterambere ry’Akarere-Meya Dr. Nahayo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yasabye abagize urwego rw’Abikorera-PSF uhereye ku rwego rw’Akagari kugera ku Karere, aho bari mu mwiherero bakoze kuri uyu wa 03 Mata 2022, ko bagana ubuyobozi bw’Akarere. Yabijeje ko imiryango ifunguye ngo baze baganire, bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’Akarere. Yabibukije ko badakwiye gutegereza ko ubuyobozi aribwo bumanuka kubegera.
Ni umwiherero wa mbere kuva habaye amatora y’abagize uru rugaga, aho wabaye n’umwanya mwiza wo kumenyana, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba z’ibikorwa bitandukanye bagamije nka PSF, aho kandi bari kumwe na ba Gitifu b’Imirenge yose.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yashimiye abagize urugaga rw’Abikorera-PSF uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere, abasaba ko mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, imiryango ifunguye, ko badakwiye gutegereza gusa ko ubuyobozi bumanuka ngo bubasange, ahubwo ko bakwiye nabo ubwabo kwegera ubuyobozi, bakaganira kuri buri kimwe cyatuma iterambere baharanira rigerwaho neza kandi vuba.
Yagize kandi ati“ Turahari kugira ngo dufatanye, yaba ari kuri Terefone, yaba ari ukunyura ku Karere ukatureba ukatubwira uti aha ntabwo biri mu kugenda neza, aha mwihute!, mufite izo nshingano nk’abafatanyabikorwa beza dushima”. Yakomeje abibutsa ko iterambere ry’Akarere rishingiye ku bufatanye busesuye, aho buri wese yemerewe kuba yasura Akarere bakaganira bagamije iterambere baharanira. Yabijeje kandi inkunga yose ishoboka, yaba mu bitekerezo no mu bushobozi Akarere gafite.
Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi, ahamya ko urugamba rw’iterambere bariho nk’abikorera atari urwabo bonyine, ko ari urwo bafatanije n’ubuyobozi kandi ko bazarurwana bafatanije bakarutsinda.
Munyankumburwa, akomeza avuga ko ubufatanye aribwo bashyize imbere, ko kandi buzababashisha kwesa imihigo. Bahamya kandi ko imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’inzego za Leta buzabashoboza kurushaho gukora neza, ari nako baharanira kureshya abashoramari ngo baze bafatanye mu kubaka iterambere ry’Akarere no kujyana mu cyerekezo Igihugu cyifuza.
Bunani Bonaventure, ukuriye urugaga rw’Abikorera ba Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, avuga ko icyo bifuza cyane nk’abikorera ari ubuvugizi mu mikorere n’imikoranire n’inzego za Leta hagamijwe kwesa imihigo. Asaba kandi ko by’umwihariko nka Ruyenzi muri Runda hegereye Kigali, ko bifuza ibikorwa remezo, ivugururwa ry’amazu y’ubucuruzi bikajyana n’igihe, isuku n’ibindi nk’Umutekano bigakazwa kugira ngo iterambere ribe ryiza kurusha.
Mukarwego Gaudence, umwe mu bahagarariye PSF mu Murenge wa Kayumbu, ahamya ko igihe hari ubufatanye no gushyira hamwe nta nakimwe cyananirana. Gusa asaba ubuyobozi gufasha abanyakayumbu mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’umwihariko nk’imihanda kuko byinshi mu biraro n’amateme byangiritse, bityo bikaba bigoye abikorera n’abaturage muri rusange kwiteza imbere. Asaba kandi ko nka PSF bashaka uko bishyiriraho ikigega bajya bifashisha mu kwikorera ibikorwa rusange biba bigaragara ko byihutirwa cyangwa se no kuba cyabafasha mu kwigira mu bindi.
Muri uyu mwiherero, abawitabiriye bifuje kandi ko hakongerwa amahugurwa n’inama, Guhuza PSF n’inzego bwite za Leta, Gutegura ibikorwa bibyara inyungu mu buryo burambye, Gufatanya n’inzego za Leta kwesa Imihigo, Guhuza abikorera binyuze muri Siporo rusange, Gukora ubuvugizi ku bikorera bagasobanurirwa imikorere n’imikoreshereze ya EBM, Kwimakaza umuco w’isuku aho bakorera no kubitoza abandi, Gukora ingendo shuri no kwigira ku bandi hagamijwe kurushaho kwiteza imbere, Gutsura umubano mu bikorera imbere mu Gihugu no hanze yacyo, Kunoza uburyo bw’imitangire y’imisanzu hagendewe ku byiciro by’abikorera n’ibindi.
intyoza