Igihugu cya Mozambique cyatangiye gushora mu mahanga gaz ku nshuro ya mbere, ibyo Perezida w’icyo gihugu Filipe Nyusi yavuze ko ari imbonekarimwe. Iyo gaz yacukuwe mu mazi na kompanyi y’Ubutaliyani Eni, ariko kompanyi y’Ubwongereza ya BP ni yo ifite uburenganzira bwo kuyicuruza. Iyo gaz yajyanywe i Burayi n’ubwato butwara imizigo bw’Ubwongereza, ariko aho izashyikira nyaho ntihazwi.
Iyo gaz, yoherejwe mu gihe Uburayi burimo burashakisha ahandi bushobora kuyikura, aho ubona ko burimo burashakisha kutaguma bwizeye ituruka mu Burusiya. Mozambike, ifite icyizere cyo kuba kimwe mu bihugu bikomeye bishora gaz, nyuma y’aho bayibonye mu burasirazuba bw’intara ya Cabo Delgado mu 2010.
Iki gihugu cyahuye n’inzitizi z’intambara y’imyaka itanu y’abitwaza idini ya Islam yahitanye ubuzima bw’abantu ibihumbi 40, isiga abandi ibihumbi amagana n’amagana batagira aho bakinga umusaya.
Leta ya Mozambike nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, yizeye ko iboneka ry’iyo gaz rizazamura ubukungu. Perezida Nyusi yavuze ko Mozambike ishobora gukomeza gushyira ingufu “ku bikorwa byari bihasanzwe”, nk’ubuhinzi, uburobyi by’ingenzi mu kugera kw’iterambere.
intyoza