Koroneri w’ingabo zifatanya na FARDC kurwanya M23 yishwe na bagenzi be azira ibiryo

Umusirikare w’ipeti rya Coloneli mu gisirikare cy’inyeshyamba za Nyatura zifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo-FARDC mu kurwanya M23, yishwe arashwe na bagenzi be 4 bamuziza ibiryo ahitwa i Mugando, uvuye i Sake ukazamuka werekeza Kimoka hafi y’ahazwi nko kumakara.

Abarwanyi ba Nyatura mu gace ka Masisi nkuko Bingwa news TV dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu gihe barimo barya, uyu musirikare mu kuru w’ipeti rya Colonel ari nawe wari ubayoboye yaje kubabwira ko nta musirikare muto urya umukuru atararya.

Habayeho gucyocyorana, baterana amagambo ari nako bimana ibyo kurya dore ko ngo aho bari hafi y’ishyamba bishoboka ko bari bamaze iminsi batarya cyangwa se bikaba byari bikeya( Baca umugani ngo iyo amazi abaye make aharirwa impfizi).

Muri uko gucyocyorana, umujinya waje gufata aba basirikare bane batoya bayobowe n’uwo Colonel( utatangajwe amazina), baramuteranira bose, baramurasa bakoresheje imbunda bari bafite, baramwica.

Uko ari bane, aba basirikare bato bose biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi bashyikirizwa inzego zabo zibakuriye kugira ngo bakurikiranweho ubwicanyi bakoreye uyu mukuru wabo bapfaga ibiryo.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →