Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gacurabwenge na Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi baravuga ko bagiye kuruhuka ijerikani n’ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma amazi ku mitwe. Baravuga kandi ko guhendwa n’abavomyi nabyo bigiye kurangira kuko biteguye umuyoboro mushya ugiye kuzura. Barahamya kandi ko aya mazi agiye kubegerezwa azanabafasha kunoza isuku kurushaho kuko bazaba bakavoma hafi.
Abaturage, ibi babigarutseho mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ubwo yabasuraga agamije kureba imvune bahura nazo mu rugendo bakora bajya gushaka amazi ndetse n’aho bayakura, yaba ayo kunywa ndetse no gukoresha umunsi ku munsi.
Mushimiyimana Drocela yabwiye umunyamakuru ko amazi bagiye guhabwa azabaruhura amajerikani bikorera ndetse n’amafaranga batangaga kubafite amagare babavomera, aho injerikani imwe hari aho bayishyura amafaranga 200, akaba ashobora no kwiyongera bitewe n’ayo ukeneye n’igihe uyashakira n’icyo ugiye kuyakoresha.
Mukamana immaculee yagize ati“ Uyu muyoboro ugiye kutuvuna amaguru kuko twajyaga kuvoma tugasanga hariyo inkomati ndetse tukaba twatuma amagare, injerikani 1 ikagura magana abiri, ariko ubu ngiye kujya nyazigama. Byanatumaga tutabasha gukora akazi kacu ndetse abana bacu bakajya kuvoma bagatinda kujya kwiga. Isuku nayo ni nkeya ariko ubu tuzaba tuyibungabunga neza kubera ko twabonye amazi hafi yacu”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri cya Kigembe giherereye mu murenge wa Gacurabwenge, Munyarukundo Egide avuga ko bagorwa no kubona amazi mu gihe cy’izuba bigatuma bayatuma abana bakayazana. Ahamya ko uyu muyoboro urimo gukorwa bizeye ko uzakemura ibibazo birimo n’amazi abana banywa kuko babahaga amazi yo mu bigega cyangwa buri mwana akizanira ayo kunywa ayakuye iwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko uyu muyoboro ugiye gufasha abaturage benshi kubera ko hashyizweho amavomero menshi, aho bizagoboka abajyaga bavomesha amagare n’imitwe kandi bagakora ingendo ndende zanatumaga hari imirimo idakorwa uko bikwiye.
Yagize kandi ati” Abaturage bacu bari bafite ikibazo cy’amazi bagiye guhabwa umuyoboro uzuzura vuba aha. Benshi bavomeshaga amajerikani ku mutwe ndetse abandi bagakoresha amagare bikanabahenda ariko turabaha amazi vuba kuko ibigomba gukorwa byose birimo kugera ku musozo”.
Akomeza yemeza ko hari ikigero bagezeho cyo kwegereza abaturage amazi meza hagamijwe kuzuza ibyo Perezida wa Repuburika, Paul Kagame yemereye abaturage muri gahunda ya NST1 yo kwegereza abaturage amazi hafi yabo. Hari icyizere ko mu mpera z’uku kwezi ibikorwa byose byaba bimaze gukorwa, amazi agahabwa abaturage nkuko abarimo gukora iyi mirimo bavuga, cyane ko imirimo igeze ku kigero cya 90,2%.
Uyu muyoboro w’amazi, ufite ibirometero miro Itanu na birindwi na metero magana arindwi na mirongo irindwi n’eshanu (57, 775km). Uzaba ufiteho amvomero 55 azahabwa amazi n’amasoko 5 yatunganyijwe neza hariho ibigega 17, aho harimo ibigega bya metero kibe 125 ikinini naho igito kikagira Metero Kibe 10 (10m3). Abaturage bagera ku bihumbi 18, 643 bagiye kwegerezwa amazi.
Akimana Jean de Dieu