Kamonyi-Runda: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Ahagana ku i saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 19 Kamena 2023, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi hahiye inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre w’imyaka 45 y’amavuko. Mu byari mu nzu, uretse abana babiri bato batabawe nta kindi cyakuwemo.

Nsanzumuhire Celestin, umukozi wo muri uru rugo wumvise ijwi ry’abana bataka, batabaza bavuga umuriro, we yibereye mu gikoni, yabwiye intyoza.com ko atazi inkomoko y’uyu muriro, ko ibyo yabonye ari uko byatangiriye mu nzu ahari Fizibure, akaba akeka ko ariyo ntandaro.

Umuriro wari mwinshi mu nzu, imbere n’inyuma.

Ati“ Utwana dutoya nitwo twatumye menya ibibaye kuko nari mu gikoni numva dusakuza turira tuvuga ngo umuriro, ngisohoka mbona inzu yafashwe ndwana no kugira ngo ntwegezeyo, ngize ngo ninjire mu nzu n’abandi bari hafi baje batabaye tubona umuriro ubaye mwinshi, turatabaza ariko ntacyo twabashije gukuramo”.

Nzaramba Jean Pierre, nyiri inzu yahiye avuga ko ibyo gushya kw’inzu ye byabaye adahari kuko bamuhamagaye akava Nyabugogo aho akorera ngo aze arebe ko hari icyo yaramura ariko agasanga nta nakimwe yabikoraho. Akeka ko imvano y’iyi nkongi ari umuriro w’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage batuye muri ibi bice, babwiye umunyamakuru ko hari igihe umuriro w’amashanyarazi wagiye ubura ukongera ukagaruka bitunguranye, ko kandi iki ari ikibazo bamaranye iminsi, aho bakeka ko ari nayo ntandaro y’inkongi nk’iyi. Bavuga ko ibura ry’umuriro rya hato na hato riza ritunguranye rizasiga ryangije byinshi.

Nzaramba Jean Pierre,  avuga ko inzu ye yahiye yarimo ibintu bifite agaciro katari munsi ya Miliyoni icumi( 10,000,000Fr), mu gihe yo ubwayo ayibarira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani( 80,000,000Fr).

Nyuma y’ibyamubayeho, ashima ubuyobozi by’umwihariko Polisi y’u Rwanda yatabaye n’imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi z’umuriro, kuko nubwo we ntacyo yaramiye ariko ngo yatangiriye ko abaturanyi be batagerwaho n’iyi nkongi kuko byajyaga gushoboka ko umuriro urenga bitewe n’inzu zegeranye.

Mu gipangu cy’iyi nzu, harimo izindi nzu zibamo abapangayi bane n’undi wa Gatanu uri ahagana ku irembo, bose inzu zabo ntabwo umuriro wazigezeho ariko barwanye no kuvanamo ibyarimo ubwo inzu nini yafatwaga n’inkongi. Kubera ubwinshi bw’abari bahuruye barimo n’abagenzwa na twinshi (abakorakora), byinshi mu byageragejwe gukurwa mu nzu z’abapangayi bavuga ko hari ibyatwawe mu buryo batazi( byibwe).

Iyi nzu yahiye igakongoka, nta bwishingizi yagira ga nkuko bivugwa na Nzaramba ariwe nyira yo. Avuga ko icyo yisabira ubuyobozi ari ukumurwanaho akareba uko yubaka kugira ngo abone aho we n’umuryango baba. Avuga ko n’undi wagira icyo amufasha yamurwanaho kuko yahuye n’ibyago bitera bitateguje.

Imodoka ebyiri za kabuhariwe za Polisi y’u Rwanda mu kuzimya inkongi z’umuriro nizo zatabaye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →