Kamonyi: Umugabo umwe yarafashwe undi aratoroka kubera ibiyobyabwenge

Mu mukwabu wo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge wakozwe mu mirenge ya Mugina na Nyarubaka, umwe mubakekwa yarafashwe undi aracika.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya ko kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Kanama 2016 mu mirenge ya Mugina na Nyarubaka Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kamonyi yahakoreye umukwabu wo gufata abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge, umwe mubakekwaga yarafashwe undi aratoroka.

Mu murenge wa Nyarubaka akagari ka Kambyeyi umudugudu wa Kabungo, Polisi yahakoreye umukwabu, umugabo witwa Nkurikiyimana Pascale wakekwagaho gukora kanyanga, iwe hasangwa Litilo 250 za Milase ikorwamo Kanyanga.

Polisi ubwo yageraga kuri uyu mugabo, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko itabashije gufata uyu mugabo kuko yatorotse aho amakuru ahamya ko yatorokeye mu murenge wa Nyamiyaga, ibyafashwe byamenywe ariko nyirabyo aracyashakishwa.

Bimwe mubyafashwe byaramenwe.
Bimwe mubyafashwe byaramenwe.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com, ahamya kandi ko umukwabu wo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Kamonyi wakozwe no mu murenge wa Mugina hagafatwa urumogi n’umugabo urucuruza akanaruranguza.

Umukwabu wakozwe mu murenge wa Mugina, wakozwe mu kagali ka Mbati umudugudu wa Kigorora, uwitwa Twagirimana Reverien w’myaka 24 y’amavuko yafashwe na Polisi akaba akurikiranyweho gucuruza no kuranguza urumogi.

Ibi bikorwa byose, biri muri gahunda Polisi y’u Rwanda ikora aho iri hirya no hino mu gihugu, bigamije ahanini gukumira no guca ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umugabo umwe yarafashwe undi aratoroka kubera ibiyobyabwenge

  1. gahonzire wellarrs August 17, 2016 at 6:59 am

    Ariko abantu bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ntakiza bifite tugiye dukurikiza inama polisi yacu iduha ntakabuza twarandura ibiyobyabwenge gusa abaturage nibafatanye na polisi biranduke.

Comments are closed.