Nyanza-Nyagisozi: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kurenganya no guhohotera abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, arashyirwa mu majwi n’abaturage ndetse na bamwe mu bakozi ayobora kubahohotera, kubakubita kugera n’aho bamwe mu baturage batangiye kujya kwishinganisha abandi bakaba bamubona bagahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi ho mu  karere ka Nyanza, bwana Alfred Nsengiyumva nti yorohewe na bamwe mu baturage ayobora ndetse n’abakozi bamushinja kubahohotera, kubakubita kugeza ubwo bamwe batangiye kwishinganisha ndetse abandi ngo bakaba basigaye bamuhunga iyo bamubonye.

Abaturage batari bacye baganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com muri uyu murenge, bahamya ko Gitifu atabayobora nk’umuyobozi ahubwo ko abahungabanya, hari ndi abamushinja kubohereza mu kigo ngororamuco ( transit center) mu buryo bugamije kubumvisha no kubereka ko ngo abafiteho ububasha.

Ibiro by’umurenge wa Nyagisozi.

 

Ignance Nsengimana, akuriye abacuruzi mu murenge wa Nyagisozi, uretse kuba akuriye abacuruzi, ari muri  komite zitandukanye zigira aho zihurira n’imiyoborere, yabwiye intyoza.com ko akarengane kavugwa n’abaturage ari ukuri. Avuga ko nawe ubwe yabikurikiranye, ko nawe ubwe yagiye amutoteza kenshi ndetse akaba yaragiye abishyikiriza inzego zitandukanye kugera ku karere ariko ugasanga nta gihinduka.Akomeza avuga ko uyu Gitifu ari umuntu urwara inzika ku buryo umuturage usanzwe cyangwa umucuruzi yishyizemo akoresha ibishoboka byoze agafungwa cyangwa se akoherezwa mu kigo cyakira inzererezi kiri mu murenge wa Ntyazo( transit center).

Mariko Hagenimana, umuhinzi akaba anikorera amasambusa ndetse akavuga ko asorera ibyo akora, yabwiye intyoza.com  ko afite ikibazo cyo gutotezwa n’uyu Gitifu, ko aherutse kumukubita ndetse akaza iwe akangiza ibyo akora, sibyo gusa kuko ngo yanangije ibitari bike mu bikoresho byo murugo rwe bikarangira amujyanye mu nzererezi umugore n’umuryango batazi aho ajyanywe.

Fidel Mutagomwa, umwe mubaturage wakubiswe ndetse akajyanwa munzererezi atazi icyo azira nkuko yabitangarije intyoza.com, avuga ko Gitifu na Polisi baje iwe mu ma saa cyenda z’ijoro bakamutwara.

Mukiza Jean Rukema, umucuruzi akaba umuturage muri uyu murenge yabwiye intyoza.com ko nyuma yo kumutera iwe mu ma saa cyenda z’ijoro, Gitifu ari kumwe na komanda wa Polisi bakamutwara mu nzererezi mu murenge wa Ntyazo ngo kuva yagaruka yahise ahagarika ubucuruzi kuko ngo yashatse no guhunga umurenge bikanga, avuga kandi ko yamaze kwandikira inzego zitandukanye yishinganisha anasaba kurenganurwa.

Ibarwa y’umuturage yishinganisha.

Umwe mu babyeyi( umugore) waganiriye n’intyoza.com yavuze ko nawe umwana we w’umunyeshuri yatwawe mu nzererezi akuwe murugo ari kumwe na mwene nyina akajyanwa batamubwiye, avuga ko umwe yaje ariko undi bakaba bakimufite atazi n’amakuru ye.

Umukozi muri uyu murenge ushinzwe iby’ubutaka, we yabwiye intyoza.com ko aherutse gukubitwa n’uyu mu Gitifu ndetse akamusohora mu nama ndetse akamucira umwenda. Avuga ko yiyambaje akarere kakaza ngo kabunge ariko bikarangira gitifu amubwira ko agiye kumushakira Dosiye akazirukanwa.

Ku makuru kandi intyoza.com ifitiye gihamya, avuga ko hari umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza muri uyu murenge Gitifu aherutse gupfukamisha no gukubitira imbere y’abanyeshuri.

Inka zasanzwe zifungiye ku murenge.

Kuri uyu murenge, ubwo intyoza.com yahageraga kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2017 mu masaha y’igicamunsi, yahasanze inka 2 hamwe n’intama eshatu abaturage bavuga ko bihamaze igihe kitari hasi y’ukwezi. Bavuga ko bitagakwiye gufunga inka ngo kuko nta kosa ry’inka, ngo bibaye ari ugufunga hafungwa nyirazo.

Gitifu Nsengiyumva, yabwiye intyoza.com ko kubavuga ko abajyana mu nzererezi ngo nta kigo cyazo agira, ngo ibyo byabazwa Akarere na Polisi. Yabwiye intyoza.com kandi ko abavuga ko abahohotera ari ikinyoma.

Intama 3 zafunganywe n’inka.

Abaturage batari bacye baganiriye n’intyoza.com, baba abari muri iyi nkuru n’abandi dufitiye amajwi, bahuriza ku kuvuga ko Gitifu Alfred Nsengiyumva abahohotera abakangisha ko ngo nta wamukoraho ngo kuko hari amasano afitanye na Minisitiri Kaboneka. Abaturage, bavuga iby’amakoperative yashenye, iby’amafaranga batiziye irengero yatanzwe ngo haguwe moto n’ibindi. Bavuga ko basigaje kujya kwa Minisitiri abakangisha bakamubaza niba koko aricyo yamubahereye cyangwa se bakajya kureba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

10 thoughts on “Nyanza-Nyagisozi: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kurenganya no guhohotera abaturage

  1. Kirenga October 27, 2017 at 6:19 pm

    Harya ubu ibinyamakuru n’uku mwahisemo gushaka amafaranga. Udutsiko tw’Abantu bangisha abaturage Ubuyobozi ahu turi mugiye kujya muduhiga muduhe ijambo ko Ubuyobozi aribwo Kibazo. ibi byanditswe aho bitarimo umuyobozi n’umwe usibye abajyanywe muri Transit center. birashekeje pe. Aba Bose buri wese afite icyo abazwa n’ubuyobozi

  2. Kirenga October 27, 2017 at 6:24 pm

    Umwe muri Aba yirukanywe muri Ngari kubera kunyereza Imisoro, Kubaga Ihene z’inyibano no gucuruza ibiyobyabwenge
    Undi yafatanjywe imyenda ya Gisurikari n’ishoka
    Undi Yafatanywe Inzoga z’inkorano anashinjwa n’Abaturage ko abasore batagira icyo bakora baba iwe aribo batobora amazu ya centre y’ubucuruzi. Ubu se bavuga Iki.

  3. fille October 28, 2017 at 8:24 am

    uravuga iki ko twashize! ntawuhumeka wibeshye ahubwo we na comanda bakuryamisha ugaramye bakagukandagira mugatuza! na mama yaramukubise bikomeye ntatinya nabakecuru. naho jye ngo azamfunga! abantu nkaba bazabashakire amatungo atagira ikinyabupfura babe ariyo bazajya baragira(ingurube) naho kuyobora abantu ntabyo bashoboye pe! nagiye bigira kumubyeyi wacu nyakubahwa Paul kagame? muzadusabire perezida asure uyu murenge amenye urwo twapfuye kuko nabonye ntawundi wahangamura uyu mugome ngo amudukize! nyagisozi sinkiyikeneye kuyibamo

  4. mael October 28, 2017 at 9:44 am

    ntabwo bidutunguye rwose uyumuyobozi ahubwo bigiye kumenyekana amaze kurambirana aho yitora akabwira umuntu w’umumama ufite abana ngo ni Imbwakazi ge narabyumvize numva ninjye ugize isoni. birababaje ahubwo turasaba ubuyobozi ko bwarenganura abaturage bari kurengana naho ibyo byo kumenyana na Ministry ntacyo byageza ku Rwanda
    umusaza wacu nagereyo maze amusobanurire igituma arenganya ,agatoteza bene ako kageni.

  5. Aima October 29, 2017 at 3:35 pm

    Ndashaka gusubiza uyu uvuze ko ibinyamakuru birigushaka amafaranga mu buryo butaribwo Nonese muvandi weho wanditse ibiri mu u buryo ikindi niba uzi ubwenge urumva numukozi wumurenge wemera gutanga ijwi rye aruko abeshya icyanyuma nkugiraho inama zana nawe ibimenyetso twemere ibyo uvuga

    1. eppa October 31, 2017 at 4:21 pm

      Imana izamuhembere ibyo akora gusa jye ntacyo nabona cyo kuvuga

  6. SEBA October 30, 2017 at 8:39 am

    UYU WE NDABONA BANASA NA KABONEKA BYANASHOBOKA DA!!!! HARI NABAMAZE ABATURAGE , ABAKOZI NIMITUNGO YAKARERE BITWAJEKO BAMUSURA BAGASANGIRA IWE, UYU BAFITANYE AMASANO NONEHOWE NTANUMWE ASIGA NDABARAHIYE!!! IZIBANZA JYEWE MBONA ZIKORERA MURI KONGO ZISA NIZITARI MU RWANDA KWELI KWELI

  7. eppa October 31, 2017 at 4:27 pm

    Dore bimwe mubyo yakoze:gutwika ishyamba rya Gihara mo amakara akabyitirira Aloys kandi ariwe wishyurwa;guhatira abatishoboye kugura matelas kuburyo butumvikanyweho nawe bakabyinubira;guha abatishoboye ibati rimwe bakajya basinyira ko batwaye abiri,…..gusa nawe ntagakabye kabisa.

  8. Dada November 1, 2017 at 2:22 pm

    Gitifu we ibitutsi byawe ,warantutse ndababara ndi umubyeyi ngira agahinda kandi unziza ubusa nje nkugana NGO undenganure.gusa Imana iduhe undi muyobozi kuko waradushavuje.!!!!!!????????!!!!!!!?????

  9. Sifa November 1, 2017 at 2:29 pm

    Na gitifu wa kagali ka rurangazi ntasigare nawe bazajyane ,ducyeneye abayobozi basobanutse.

Comments are closed.