Ba Nyampinga bagera ku icyenda nibo bazahagararira umujyi wa Kigali mu gushaka Nyampinga uhiga abandi w’umwaka wa 2016.
Umujyi wa Kigali niwo washoje igikorwa cyo gushaka umukobwa uzaba Nyampinga kuri uyu wa 23 Mutarama 2016 akambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo imbere ya stade Amahoro muri Sports View niho ibirori byabereye.
Abakobwa 9 nibo basigaye nyuma y’urugendo rutoroshye rwasize bagenzi babo batangiranye, umujyi wa Kigali wagombaga kugira batanu ariko kubera ko izindi ntara zitabashije kuzuza umubare bitumye amahirwe asekera umujyi ugira ugira abakobwa 9 aho kuba5.
Nyuma y’uko mu ntara zose habonetse 16, bazongerwa ho aba bo mu mujyi wa Kigali babe 25 bose hamwe bazatoranywe mo 15 bazajya mu mwiherero ari nabo bazatoranywa mo uzaba Nyampinga akambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.
Dore urutonde rw’abakobwa bo mu ntara zose n’umujyi wa Kigari :
Umujyi wa Kigali : Ange Kaligirwa, Ashimwe Fiona Doreen, Ikirezi Sandrine, Kwizera Peace Ndaruhutse, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Mpogazi Vanessa, Naima Rahamatali, Umunezero Olive
Amajyaruguru: Harimana Umutoni Pascaline, Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah
Uburengerazuba: Mutesi Jolly, Mutoni Balbine, Umuhumuriza Usanase Samantha
Amajyepfo: Bitariho Nasra, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige, Karake Umuhoza Doreen
Uburasirazuba: Akili Delyla, Kaneza Nickta, Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Uwimana Ariane.
Gahunda uko iteye ni uko Nyampinga w’u Rwanda uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 agasimbura Kundwa Doriane usanzwe uryambaye, azatorwa mu birori bizabera muri Camp Kigali aho biteganijwe kuba Taliki ya 27 Gashyantare 2016.
Intyoza