Kamonyi: Abagitifu batatu bahinduriwe imirenge bakoze ihererekanya bubasha

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itatu baherutse gukurwa mu mirenge bayoboraga bagahabwa indi, bakoze ihererekanya bubasha mu mirenge bashyizwemo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 ugushyingo 2016, abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu baheruka gukurwa mu mirenge bayoboraga bagashyirwa muyindi mirenge, bakoze ihererekanya bubasha mu mirenge bahawe kuyobora.

Muvunyi Etienne, wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma akawukurwamo agashyirwa mu murenge wa Musambira yakoze ihererekanya bubasha na Gratien Mwitiyeho wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire wanamaze gusezera kuri iyi mirimo akanasezera ku kuba umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariya mu murenge wa Musambira.

Gitifu Mbonigaba hagati V/Mayor Tuyizere hanyuma Umwari Gasasira Frorette mu murenge wa Nyamiyaga.
Gitifu Mbonigaba hagati V/Mayor Tuyizere Thadee hanyuma Umwari Gasasira Frorette mu murenge wa Nyamiyaga.

Nkurunziza Jean de Dieu, wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, yakuwe muri uyu murenge ashyirwa mu murenge wa Rukoma. Yakoze ihererekanya bubasha na Etienne Muvunyi wajyanywe Musambira.

Gitifu Muvunyi Etienne, V/ Maoyor Uwamahoro Prisca hanyuma Gitifu Jean de Dieu
Gitifu Muvunyi Etienne, V/Mayor Uwamahoro Prisca hanyuma Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu mu murenge wa Rukoma

Mbonigaba Emmanuel, wakuwe mu murenge wa Kayenzi akajyanwa mu murenge wa Nyamiyaga, yakoze ihererekanya bubasha na Umwari Gasasira Florette wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire aho ari nawe ushinzwe imirimo y’irangamimerere na Notariya muri uyu murenge.

Ihererekanya bubasha ryakozwe muri iyi mirenge, rigendereye ahanini gutuma aba bagitifu bahita batangira byihuse imirimo bahawe aho basabwe n’ubuyobozi bw’akarere kwihutira kurangiza bimwe mu bibazo byavugwaga ko byabaye byinshi muri iyi mirenge cyane itari ifite ba Gitifu ariyo Nyamiyaga na Musambira, ibibazo ahanini byiganjemo iby’irangizwa ry’imanza n’ibindi.

Gitifu Muvunyi Etienne, V/Mayor Tuyizere Thadee hamwe na Mwitiyeho Gratien mu murenge wa Musambira.
Gitifu Muvunyi Etienne, V/Mayor Tuyizere Thadee hamwe na Mwitiyeho Gratien mu murenge wa Musambira.

Ihererekanya bubasha ryakozwe, ryari rihagarariwe muri iyi mirenge itandukanye n’abayobozi b’akarere ka Kamonyi bungirije uko ari babiri yaba Tuyizere Thadee Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hamwe na Uwamahoro Prisca umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza.

Muri aka karere ka Kamonyi, haracyarimo icyuho mu mirenge aho hari idafite abanyamabanga Nshingwabikorwa. Ubuyobozi butangaza ko mu cyumweru gitaha hari ibizami bigamije kubona abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya ari nabwo hategerejwe kuziba icyuho bityo bikaba nta murenge uzakomeza kubaho udafite Gitifu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →