Amajyaruguru: Abagenzacyaha basabwe kurushaho gutanga Serivisi nziza

Abagenzacyaha 65 bakorera mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru basabwe gukomeza no kurushaho kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza.

Abagenzacyaha, ibi babisabwe ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2017 mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo kiri mu murenge wa Bushoki; akaba yaribanze ku mitangire myiza ya serivisi.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yabibukije ko gutanga serivisi nziza biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere kuko byihutisha iterambere no kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse n’ibindi bifitanye isano na byo.

ACP Mutezintare yababwiye ati:” Ubugenzacyaha bukozwe kinyamwuga ni inkingi ya mwamba y’ubutabera burambye. Murasabwa kwirinda imigirire yose inyuranije n’intego ya Polisi y’u Rwanda”.

Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Ngondo, ukora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, yasabye abo bagenzacyaha bakorera mu turere twa Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Burera na Musanze kurushaho  gukora kinyamwuga; bubahiriza amategeko ajyanye n’ifatwa ndetse n’irekurwa ry’ucyekwaho icyaha; kandi bakora neza dosiye kugira ngo urega ndetse n’uregwa bahabwe ubutabera.

Yababwiye ati:”Uburenganzira bw’ufunzwe acyekwaho icyaha runaka bugomba kubahirizwa. Murasabwa kwakira neza ababagana, kandi mukabaha serivisi nziza nk’uko biri mu ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda”.

Ndabarushimana Collette, waturutse mu Kigo Mpuzamahanga kirwanya ruswa n’akarengane – Ishami ry’u Rwanda(Transparency International – Rwanda) yagize ati:”Amahugurwa nk’aya ni ingenzi mu kubaka ubushobozi  bw’urwego rw’ubugenzacyaha mu bijyanye no gutanga serivisi  nziza”.

Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda igira uruhare runini mu kurwanya ruswa n’akarengane. Ingamba zihamye zigamije kurwanya ibi byaha no gutanga serivisi nziza biri mu bituma ibigeraho”.

Ku itariki 30 Ukuboza umwaka ushize wa 2016 Polisi y’u Rwanda ifatanije n’uyu Muryango – Ishami ry’u Rwanda, yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ruswa no guharanira guhabwa serivisi nziza; uwo muhango ukaba warabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kiri mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere; rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya icyaha cya ruswa.

Yashyizeho kandi Umutwe ushinzwe imyitwarire myiza y’abapolisi; ukaba mu byo ushinzwe harimo kubatoza ubunyamwuga no gukebura abanyuranije n’amahame ngengamikorere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Amajyaruguru: Abagenzacyaha basabwe kurushaho gutanga Serivisi nziza

  1. AKARIZA January 25, 2017 at 8:12 am

    Ibi ni ibintu byiza cyane ,kuko bizadufasha twe nka rubanda bagana Polisi tujyanye ibirego cyangwa dukeneye izindi service batanga kuri Polisi,ibi nanone ndabona ari no gushyira mu bikorwa umwanzuro wafatiwe mu nama y’umushyikirano, aho Perezida wacu dukunda yagarukaga ku mitangirwe ya service avuga ko service zigomba gutagwa neza kandi vuba servise nziza kandi zinoze.Ndashima Polisi yacu kuba ikomeje gushyiraho gahunda zigamije kuduha service nziza kandi zinoze ibi abaturage turabishima.Polisi komereza aho.

Comments are closed.