Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi, James Sano wa WASAC na Emmanuel Kamanzi wa EDCL

Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nzeli 2017, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abayobozi babiri; James Sano uherutse gukurwa ku buyobozi bwa WASAC hamwe na Emmanuel Kamanzi umuyobozi wa EDCL.

ACP Theos Badege, Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo cya tariki 4 Nzeli 2017 yatangarije intyoza.com ko abayobozi babiri; Sano James wayoboraga WASAC( aherutse gukurwa mu mirimo) hamwe na Emmanuel Kamanzi uyobora ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi( EDCL) mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda tariki 2 Nzeli 2017.

ACP Badege, yatangaje ko Sano James yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukekwaho gutanga isoko rifite agaciro ka Miliyoni 61 z’amanyarwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko, hagendewe ku ngingo ya 628 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, akurikiranyweho kandi gukoresha nabi umutungo wa Rubanda hakurikijwe ingingo ya 628 mu gika cyayo cya 4.

Isoko rya Miliyoni 61 z’amanyarwanda, Bwana Sano James yarihaye Kampanyi imwe yitwa Cerrium advisory Ltd nta piganwa ribaye. Iri soko ngo ryari iryo gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashyashya bajya mukazi. Akurikiranyweho kandi itangwa ry’isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi mu murenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi mu buryo bunyuranije n’amategeko, isoko rifite agaciro ka Miliyoni 371 z’amanyarwanda.

Emmanuel Kamanzi, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akekwaho gutanga isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko hagendewe ku ngingo ya 628 cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu gika cyayo cya 4, agakurikiranwaho kandi kunyereza umutungo hashingiwe ku ngingo ya 325 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, agakurikiranwaho kandi gukoresha nabi umutungo wa Rubanda, Ingingo ya 627 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kamanzi, Akurikiranyweho gutanga isoko ry’ibihumbi 45 by’Amadolari ya Amerika ryaguraga ibyuma 10 byitwa “Transformateur” bikoreshwa mu gutanga ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, akurikiranyweho kandi gutanga isoko ry’Ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika yo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (Electric poles-Amapiloni).

ACP Theos Badege, atangaza ko itabwa muri yombi ry’aba bayobozi ryakozwe mu rwego rwo guca umuco wo kudahana abakora amakosa, abanyereza ibya Rubanda, abarya Ruswa n’’ibindi byaha. Iperereza nkuko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba nta bandi baba barafatanije n’aba bayobozi mubyo bakurikiranyweho.

Itabwa muri yombi ry’aba bayobozi, rije nyuma y’Ijambo umukuru w’Igihugu, paul Kagame, aherutse gutangaza ku bantu bakora amakosa n’ibyaha bitandukanye birimo kunyereza ibya Rubanda nyamara ngo ugasanga baridegembya, ntacyo babaye kandi ngo bakagombye gufatwa bagashyikirizwa amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →