Polisi y’u Rwanda yaganirije abanyeshuri barenga 5 000 biga mu bigo by’amashuri yisumbuye 14 bibarizwa mu turere 12 ku icuruzwa ry’abantu.
Abanyeshuri baganirijwe biga mu : Urwunge rw’amashuri rwa Gakoro (Musanze), College de l’Immaculée – Muramba CIC (Ngororero), Urwunge rw’amashuri rwa Rugote (Rutsiro), urwa Karama (Nyarugenge), Nyamata High School , TTC Nyamata (Bugesera) n’Urwunge rw’amashuri rwa Kibuye (Karongi).
Abandi biga muri: College Nazareen de Gisenyi, ESIG, ETENI, APPEFE MWEYA (Rubavu), College Imanzi (Nyaruguru), Urwunge rw’amashuri rwa Cyarwa (Huye) na VTC Kayonza Vocation Academy (Kayonza).
Ibi biganiro byabereye muri aya mashuri mu cyumweru gishize no mu minsi ibanza y’iki cyumweru. Byatanzwe n’abashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri utu turere.
Aganira n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Rugote, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rutsiro, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka yabanje kubasobanurira icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo; aha akaba yarababwiye ko ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe. akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje nk’uko biteganywa n’ingingo ya 250 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yongeyeho ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukozasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo nk’uko iyi ngingo ikomeza ivuga.
Yababwiye ko abakora ubu bucuruzi bizeza abo babushoramo ko bazagira imibereho myiza aho babajyana; ariko ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; ubundi bakabakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo kubashora mu busambanyi.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyarugenge, IP Jean Bosco Segatare yabwiye abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Karama ati,” Abakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umenya ibikorwa byabo usibye uwo bashaka kujya gucuruza. Umuntu nk’uwo ushaka kubajyana aho mutazi abatesheje ishuri nta cyiza aba abifuriza. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane mwibwira ko ari umugiraneza; ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, cyangwa inzego z’umutekano kugira ngo niba ari ushaka kujya kubacuruza afatwe.”
Yababajije ikibazo agira ati, “Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano akwizeza ibitangaza by’ubuzima bwiza ukemera ko ibyo akubwira ari ukuri. Ugomba kugira amakenga y’izo mpuhwe akugiriye atakuzi.”
Abayobozi b’aya mashuri bashimye Polisi ku gikorwa cyo kuganiriza abanyeshuri b’ibigo babereye abayobozi ku buryo bakwirinda kugwa mu mutego w’abacuruza abantu; banifuza ko bene ibyo biganiro byaba kenshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com