Nyarugenge: Babiri bafashwe bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge

Ku mugoroba wo kuwa 31 Ukwakira 2018 Polisi yafashe uwitwa Gatarayiha Salimu w’imyaka 35 y’amavuko na Idi Macumi w’imyaka 36 bakekwaho gucuruza urumogi n’ubujura bw’ibikoresho bafatanywe mu nzu.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo rwa Gatarayiha ruri mu  kagari k’Agatare, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge ahafatiwe aba bagabo bombi, bafatanwa udupfunyika 35 tw’urumogi n’impamyabumenyi 142 z’abize ku kigo cy’amashuri cya  Institut Baptiste Buberuka cyo mu karere ka Musanze zibwe mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police CIP Emmanuel Kayigi yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ariyo yatumye aba bagabo bafatwa.

Ati “Twabwiwe ko Gatarayiha akorana n’abantu bashobora kuba banywa urumogi, tugeze iwe turaruhasanga ndetse dusanga ari mu ndiri y’ubujura afatanyamo n’uwitwa Macumi twabasanganye.”

Yakomeje agira ati “Iwe twamusanganye igikapu kirimo impamyabumenyi (diplome)z’abanyeshuri 142 bize ku kigo cy’amashuri cya Institut Baptiste Buberuka, flashe ndetse n’udutabo 2 twa banki (Cheque books) byibwe mu modoka y’umuyobozi w’icyo kigo ubwo yari mu kinamba mu cyumweru gishize.”

CIP Kayigi yavuze ko abafashwe bemeye ko bari mu itsinda ry’abantu bakora ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura bityo ngo igikorwa cyo gufata abandi  kizakomezan ku bufatanye n’abaturage.

Muyumba Rugabirwa Alexis umuyobozi w’ishuri rya Institut Baptiste Buberuka yasubijwe ibikoresho yibwe ubwo yari avuye ku kigo cy’Igihugu cy’uburezi REB gufata impamyabumenyi z’abarangije ku kigo abereye umuyobozi.

Gatarayiha Sallimu na mugenzi we Macumi Idi bashyikiririjwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza kubyo bakekwaho.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →