Manzi James unzwi nka Humble Jizzo muri Urban Boyz, yasabye anakwa umunyamerika kazi

Humble Jizzo uririmba mu itsinda rizwi nka Urban Boyz yakoze ubukwe bwa kinyarwanda bwo gusaba no gukwa umunyamerikakazi witwa Amy Blauman. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018 mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu ahitwa Hakuna matata Lodge hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Ibirori byo Gusaba no gukwa by’uyu Muririmbyi wo mu itsinda rya Urban Boyz nta bikabyo byarimo mu bijyanye no gukaza umutekano ndetse no kubuza abantu kuba bafotora nk’uko byagiye bigaragara mu biroro bya bamwe mu basitari ba hano mu Rwanda mu bihe bishize. Byari ibirori bituje, bishimishije kandi bibereye ijisho.

Imiryango y’abana ku mpande zombi yitabiriye ubu bukwe ndetse n’inshuti za hafi ku musore n’umukobwa zirabagaragira mu buryo bushimishije. Imisango y’ubukwe yayobowe na MC Lion Manzi, umenyerewe mu kuyobora ibirori bikomeye.

Humble Jizzo na Blauman, bashinze urugo bari bamaze imyaka isaga itatu mu rukundo. Bombi bivugwa ko bahuye mu mwaka wa 2015 mu gihugu cya Nigeria mu birori by’Iserukiramuco Urban Boyz yari yitabiriye.

Bahamije urukundo rwabo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa bise Ariela Manzi wavutse mu ntangiriro z’uyu mwaka, tariki 23 Mata 2018 akavukira mu bitaro bya Confluence Health Hospital ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bamwe mu Nshuti za hafi za Jizzo bamugaragiye mu birori bye by’ukubwe barimo ; Nizzo baririmbana muri Urban Boyz, Mighty popo, Riderman n’abandi. Umugore we  Blauman yagaragiwe n’inshuti ze zaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

 

 

 

 

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →