Polisi yerekanye ukekwaho gushinga Sosiyeti ya baringa itanga akazi, agamije kwambura rubanda utwabo

Uwitwa Ntivuguruzwa Emmanuel w’imyaka 28 niwe wari warashinze isosiyete yitwa Isango Group Limited, ariyemerera ko yayishinze afatanyije n’abandi bantu nabo barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano. Ntivuguruzwa aravuga ko bayishinze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakajya bashuka abantu ngo babahe amafaranga bazabafasha kubahuza n’ibigo bitanga akazi binyuze muri iyo sosiyete ya baringa.

Uyu Ntivuguruzwa yafashwe mu mpera z’iki cyumweru amaze kwambura abantu amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni ebyiri, aho buri muntu wazaga kwiyandikisha yagombaga gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12,500 frws ndetse hakaba n’abarenzagaho ibihumbi icyenda bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubwishingizi ndetse n’ubwoko bw’akazi yabeshyaga ko azabashakira. Uyu musore akaba yafatiwe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ari naho yakoreraga ubwo bwambuzi bwe.

Ntivuguruzwa aremera ko afatanyije n’abandi bantu bari barashinze iyo sosiyete mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagamije kwambura abaturage ndetse bakaba bari bafite amashami atandukanye mu ntara z’igihugu.

Yagize ati: “Njye na bagenzi banjye twari twarashinze isosiyete mu buryo butemewe n’amategeko tugamije kwambura abantu amafaranga. Twatangaga amatangazo ko dushakira abantu akazi. Uje kwiyandikisha tukamwaka amafaranga yo kwiyandikisha ibihumbi 12,500 ndetse hakaba n’ubwo arenga bitewe n’uko twabyumvikanyeho n’abo dukorera ndetse n’imiterere y’ikigo twabeshye umukiriya ko tuzamushakiramo akazi”.

Uwitwa Uwiringiyimana Christine wo mu mujyi wa Kigali ni umwe mu bashutswe na Ntivuguruzwa Emmanuel n’abo bari bafatanyije mu bwambuzi bushukana, avuga ko yabonye itangazo ryabo akabagana, yabanje gutanga amafaranga ibihumbi 12,500 frws yo kwiyandikisha kuko hari urupapuro babanzaga kuzuza. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020 bongeye kumuhamagara bamwaka amafaranga ibihumbi 9,300frws y’ubwishingizi.

Ni mu gihe uwitwa Ngizwenimana Alfredi utuye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge avuga ko tariki ya 26 Ukuboza 2019 yabonye itangazo ry’iriya sosiyete ya baringa yitwa Isango Group limited rivuga ko bifuza gutanga akazi ku bantu bifuza gukora mu nganda. Yarabahamagaye bamurangira aho agomba kujya gufata impapuro zo kuzuza agatanga amafaranga ibihumbi 12,500frw, yagiye yo akora ibyo bari bamusabye kuko bamwizezaga ko akazi gahari azakabona.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abanyarwanda kwirinda abantu babahamagara cyangwa baboherereze ubutumwa babizeza akazi, abasaba ko bazajya babanza gushishoza neza mbere yo kwemera ibyo babizeza byose.

Yagize ati: “Bene ibi bibazo bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, abantu bagashuka abandi bagamije kubarira amafaranga ngo baratanga akazi cyangwa ngo bazabahuza n’ibigo bitanga akazi. Turagira ngo abantu batazongera kugwa mu mutego nk’uw’abantu nk’aba. Bajye babanza bashishoze, ariko n’abantu bari muri ubu bwambuzi  turabasaba kubuvamo kuko birahanirwa n’amategeko”.

CP Kabera avuga ko atari ubwa mbere hagaragaye abakoresha amayeri y’ubwambuzi nk’ayakoreshwaga na Ntivuguruzwa na bagenzi be kuko abaturage bagenda batanga amakuru y’abantu babashuka mu buryo butandukanye babize ibitangaza nyamara bagamije kubarira amafaranga yabo. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ubu bwambuzi burwanywe hakiri kare.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo ya 174 ivuga ko  umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →