• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Abapolisi 4 bafashwe amashusho bakubita umugore uhagarariye abaturage muri Kenya

Umwanditsi
July 29, 2020

Nyuma y’amashusho yafashwe kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, agakwirakwizwa agaragaza abapolisi 4 ba Kenya bahohotera umugore, ubwo bamukubitaga atabarwanije, Igipolisi kivuga ko hatangiye iperereza kuri ayo mashusho agaragaza ikubitwa ry’umugore uhagarariye abaturage ku rwego rw’ubutegetsi bw’umurwa mukuru Nairobi.

Polisi yoherejwe ku nteko y’intara ya Nairobi gutatanya intumwa za rubanda/Abadepite barimo bagerageza kweguza ubakuriye, mu gikorwa cyarimo akaduruvayo nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Habayeho uguhangana hagati y’aba badepite n’abapolisi, nyuma aba bapolisi bane bafotowe bakubita Patricia Mutheu uri mu bahagarariye abaturage muri iyo nteko ya Nairobi.

Urwego rureberera polisi ya Kenya rwatangaje ko “rwavuganye na bamwe mu bantu bari aho ibi byabereye”. Ntiharamenyekana ibyabanjirije gukubita uyu mugore, ababikoze ntibarumvwa.

Gukubita uyu mugore byanenzwe n’abantu benshi muri Kenya ku mbuga nkoranyambaga, bamagana urugomo rw’abapolisi ku baturage.

Itangazo rya ruriya rwego rureberera polisi rivuga ko “iperereza ry’ibanze riri kureba uruhare rwa bariya bapolisi bari boherejwe kuri iyi nyubako ya leta”.

Ishami rya Amnesty International rikorera mu gihugu cya, nkuko BBC ibitangaza, ryasabye ko aba bapolisi bakubise uwo mugore bakurikiranwa.

Madamu Patricia Mutheu yumvikanye abwira ibitangazamakuru muri Kenya ko yababajwe no gukubitwa n’abapolisi barimo umukuru wabo, bamusanze aho akorera kandi atabarwanyije.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga