Muhanga: Hari ababyeyi bahitamo kwihakana abana babo bafatirwa mu buzererezi

Bamwe mu babyeyi bo mu bice bigize umujyi wa Muhanga, umwe mu mijyi igaragiye umurwa mukuru w’u Rwanda, baravugwaho kwihakana abana babo bafatirwa muri uyu mujyi ari inzererezi. Igisubizo cyo gusubiza aba bana mu miryango yabo bagakurwa mu buzererezi ntabwo kigaragara.

Mu byumweru 2 bishize niho hamenyekanye amakuru yuko hafashwe abana basaga 15 bajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Muhanga giherereye mu murenge wa Muhanga, aho kinyurwamo by’igihe gito mu gihe haba hashakishwa imiryango bakomokamo.  Nyuma yo kubabona, basabwa kuza kubafata nubwo benshi basa n’abatabikozwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko bamwe mu bana bagaragara muri uyu mujyi bafashwe bakajyanwa mu kigo cy’inzererezi ndetse hagashakishwa imiryango bakomokamo, ariko ababyeyi babo bakabihakana ndetse bakanga kuza kubatwara.

Yagize ati” Nibyo hagaragara abana benshi mu mujyi wa Muhanga ndetse bamwe twarabafashe tubajyana mu kigo cy’inzererezi ndetse tugashakashaka imiryango bakomokamo, ariko hari ababyeyi bakihakana abana babo ndetse bakanga kuza kubatwara”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Akomeza avugako benshi muri ababa babyeyi yise gito bakwiye kwigaya kuko usanga n’iyo bamenye amakuru y’uko abana babo bafashwe usanga badakurikirana ngo bamenye aho bajyanywe ndetse n’abamenyekanye ngo ugasanga bo ubwabo bahitamo kubareka.

Yagize ati” Aba babyeyi gito bakwiye kwigaya kuko n’iyo bamenye amakuru y’uko abana babo bafashwe n’inzego z’umutekano ntibashobora gukurikirana ngo bamenye aho abana babo bajyanywe ndetse bagatangira gucengana n’inzego zikabashakisha kugirango baze gufata abana babo”.

Yibutsa ko umwana utekanye kandi ubayeho neza ari uwo ababyeyi be batarimo kurwana cyangwa ngo bahore mu makimbirane, ko uwo aguma mu rugo bakamurera neza, naho abahora mu makimbirane usanga abana barambirwa bagahunga, bityo bakisanga mu mijyi bazerera bakarara aho babonye.

Hari umubyeyi wavuganye na intyoza.com, avuga ko afite umwana we wafatiwe mu buzererezi, ko yakubise akarambirwa kubera ko yasanze gukomeza gukubita ari ukwiyicira umwana, ahitamo kumureka. Avuga kandi ko uyu mwana yavuye mu ishuri, ko n’iyo afashwe amureka kuko nawe yaramunaniye.

Yagize ati” Njyewe mfite umwana uhora afatirwa mu buzererezi, naramukubise mbona ntiyumva ahubwo nsanga nshobora kuba ndimo kumuremamo ikindi kintu mpitamo kumureka kuko namukanguriye kwiga yaranze ndamwihorera kuko ntacyo kuramira mbona”.

Bamwe mu bana bagaragara bazerera mu mujyi wa Muhanga.

Abacuruzi bakorera muri uyu mujyi wa Muhanga, bemeza ko ababyeyi ba bano bana hari aho babareka bagakora ibyo bashaka ndetse abandi bakabohereza gusabiriza ku bahisi n’abagenzi. Basaba Leta ko ikwiye kwegera aba bana ndetse n’imiryango yabo bakabganirizwa, bakagirwa inama, by’umwihariko ababyeyi uko bakwiye kurera abo babyaye. Aba bana baracyagaragara ku bwinshi muri uyu mujyi, hakibazwa igisubizo kirambye cyo kubabona bari mu miryango aho kizava.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →