• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
20/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
20/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
20/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Canada-Toronto: Abakobwa umunani (8) bakiri bato barakekwaho kwica umugabo w’imyaka 59

Umwanditsi
December 22, 2022

Abakobwa umunani b’inkumi ziri mu myaka hagati ya 13-16 barezwe kwica umugabo w’imyaka 59 bamujombaguye ibintu mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu mujyi wa Toronto, nk’uko abategetsi babivuga. Polisi ivuga ko bisa n’aho bahuriye n’uwo mugabo kuri internet mbere yo guhura imbonankubone muri iryo joro, kandi ko bishoboka ko bwari ubwa mbere.

Aba bakobwa uko ari umunani, batawe muri yombi hafi y’aho ibyo bakekwaho byabereye nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku cyumweru. Uwo mugabo utatangajwe, yari amaze igihe aba mu icumbi ry’abatagira aho baba.

Sergeant Terry Browne wo mu gipolisi gishinzwe iperereza i Toronto yagize ati:“ Afite umuryango umufasha cyane muri ako gace bityo singombwa ko namwita utagira aho aba, yenda vuba aha ntiyagize amahirwe.”

Uyu mupolisi avuga ko aba bakobwa bikekwa ko basagariye uyu mugabo rwagati mu mujyi wa Toronto ahari inzu ndende z’imiturirwa n’amahoteli, nyuma yo gushwana.

Itsinda ry’abantu bari hafi bahamagaye ubutabazi bwihuse nyuma yo kubona uwo mugabo yakomeretse cyane, nkuko Sergeant Terry abivuga. Yahise ajyanwa ku bitaro biri hafi afite ibikomere bikomeye ahita apfa nyuma gato.

Polisi yafashe ibikoresho byinshi by’ubugizi bwa nabi byakoreshejwe n’aba bakobwa, ariko ntiyatangaje ubwoko bwabyo. Polisi yavuze ko aba bakobwa “birunze” kuri uwo mugabo, kandi ko icyo gitero kuri we bagikoraga “bagenda bagaruka” bose uko ari umunani.

Sergeant Terry ati: “Icyo gikorwa cyose cyafashe hafi iminota itatu. Bagenda bagaruka, bagenda bakongera bakagaruka”. Iki gitero cyabaye mbere y’amasaha macye ngo habeho kurasa abantu mu kivunge ahitwa Vaughn muri Ontario, umujyi muto uri hanze gato ya Toronto.

Polisi ntiyavuze ko aba bakobwa ari itsinda ry’abagizi ba nabi.“Ikidasanzwe” cy’iki gitero nk’uko Sergeant Terry abivuga, ni uko bava mu duce dutandukanye tw’umujyi kandi bisa n’aho batari barahuye mbere y’ibi bakekwaho.

Batatu muri aba bakobwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nibo bari barigeze kugira ibyo babazwa na polisi. Yagize iti: “Ntabwo tuzi impamvu n’uko bahuye muri uriya mugoroba.”

Umugore uturanye n’iriya nzu icumbikira abadafite aho baba yabwiye CBC ko uriya mugabo yajombwe ikintu mu nda arimo agerageza kumufasha ubwo abo bakobwa bari baje gusaba inzoga uwo mugore. Avuga uburyo yavuye aho agahunga, yagize ati: “Sinzi niba bari bafite icyuma cyangwa iki. Nagize ubwoba gusa.”

Mu nyandiko, umukuru w’umujyi wa Toronto John Tory yavuze ko “ababajwe cyane” n’ibyabaye. Aba bakobwa ubu bazumva Noheli bafunze mu gihe bategereje kugezwa imbere y’urukiko kuwa kane utaha tariki 29 Ukuboza 2022. Nta n’umwe muri aba baregwa ushobora kuvugwa umwirondoro kubera itegeko rya Canada rirengera abakiri bato, gusa polisi yavuze ko batatu bafite imyaka 13, abandi batatu 14, abandi babiri 16.

Abakora iperereza bakeka ko aba bakobwa bashobora kuba baragiye no mu yindi mirwano muri iryo joro, kandi basabye uwaba afite andi makuru yose kuyatanga.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga