Kamonyi-Mugina: Isasu ry’imbunda ryabonywe ku rubaraza rw’Umuturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024 ahagana ku i saa mbiri z’Igitondo imbere y’urubaraza rw’inzu y’umuturage ahazwi nko mu Kagarama( hepfo y’isoko rya Mugina), Umurenge wa Mugina habonywe isasu ry’imbunda ritarakoreshwa. Nyiri urugo yabwiye intyoza ko yatunguwe no kubwirwa iby’iri sasu ryabonywe ku rubaraza rwe. Avuga ko yatwawe n’inzego z’Umutekano kubazwa ariko akaza kurekurwa ubwo hafatwaga ukekwa kuba ariwe warihashyize(Isasu).

Aya makuru yageze ku intyoza.com aturutse mu baturage bavugaga ko babwiwe iby’iri Sasu, aho bamwe babanje kuryitiranya n’igisasu kidasazwe, abandi bahageze bakaryibonera ndetse bakarifotora bavuga ko inzego z’umutekano zahurujwe ngo zize kurihakura.

Nyuma y’amasaha atanu iri Sasu ribonywe, Umunyamakuru yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Nsengiyumva Pierre Celestin ibyaryo ariko yirinda kugira amakuru atanga, ahubwo avuga ko nawe agiye kuyakurikira.

Ubwo Gitifu Nsengiyumva mu mvugo ye yagaragazaga ko adashaka kugira amakuru atanga kuri iri Sasu, Umunyamakuru yahamagaye Dr Nahayo Sylvere nk’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi amubaza iby’iri Sasu.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yabwiye umunyamakuru ko iri Sasu ryabonetse ku ibaraza ry’umuturage, ko kandi inzego bireba zahise zitangira gukurikirana, aho ku ikubitiro hahise hafatwa umuturage bivugwa ko yari arifite ku munsi w’ejo aho yari mu kabari.

Uyu muturage uvugwa ko ariwe wari ufite iri Sasu mu kabari aho yanyweraga, yahise atwarwa n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kujya kumubaza imvo n’imvano yaryo.

Bamwe mu baturage b’aho ibi byabereye, babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu ukekwaho kuba ariwe wari ufite iri Sasu ( twirinze gutangaza amazina), asanzwe akora akazi k’ubuzamu ku mabutike yo mu isantere y’Ubucuruzi y’ahazwi nko mu Kagarama hafi aho( uba umanutse urenze isantere y’Ubucuruzi ya Mugina)

Bavuga kandi ko uyu mugabo ku munsi wabanjirije uyu yari mu kabari yasomye ku marwa, abwira abari bamuri iruhande ko yabatwika, ko afite Isasu ko nubwo nta mbunda afite ariko ko akubise mu muriro yabatwika.

Uwitwa Mugabo, ariwe basanze iri Sasu riri kurubaraza iwe yabwiye umunyamakuru ko iby’iri Sasu nawe yabibwiwe n’abaribonye. Avuga ko rikibonwa yatwawe kujya kubazwa ariko ku bw’amahirwe haboneka ukekwaho kuba ariwe wari urifite aba ariwe utwarwa kujya gusobanura ibyaryo. Yagize ati“ Uwo batwaye, abo yaryeretse(Isasu) ejo nibo batanze ubuhamya”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.