PSP ikomeje gahunda yo guha amakuru abayoboke bayo ku buzima na politiki by’Igihugu

Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere PSP, rikomeje gahunda y’amahugurwa agamije guha ubumenyi n’amakuru abayoboke baryo, ku buzima bw’Igihugu no mwiterambere ryabo.

Kuwa 17 Kanama 2019, abahuguwe ni ni abagize komite nyobozi z’uturere n’intara ku rwego rw\’Intara y’Amajyepfo.

Bahuguwe ku mategeko agenga imitwe ya politiki n’amatora mu Rwanda, hagamijwe kubaha amakuru ku matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena arimo gutegurwa mu Rwanda.

Banahuguwe kandi kuri gahunda y’imiyoborere, imibereho myiza n’iterambere hamwe no kuri politiki z’ishyaka ryabo.

Perezidante w’iri shya Depite Kanyange Phoebe akaba avuga ko icyo gikorwa kiri muri gahunda ndende y’ishyaka yo guha amakuru n’ubumenyi abarwanashyaka babo, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu buzima bw’Igihugu.

Ati “PSP yihaye gahunda yo kumenyekanisha gahunda zayo n’iza leta mu barwanashyaka bayo, kuko kutamenya amakuru ari inzitizi ikomeye yo gutera imbere no kuzamura Igihugu”.

Akomeza avuga ko bibanda cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, nk’ibyiciro by’abanyarwanda bifite uruhare runini mu kuzamura igihugu.

Kongera ibikorwa by’ubwisungane mu mibereho myiza y’abaturage nka dusasirane, ubworozi, ubuvuzi n’ibindi, ni bimwe mubyo abarwanashyaka ba PSP bitabiriye ayo mahugurwa basabwe kongeramo imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Iribagiza Joselyne witabiriye ayo mahugurwa ashima ubumenyi bahabwa, akanavuga ko bubafasha nabo gufasha abaturanyi babo. Ati “hari amakuru tuba tudafite, kandi dushinzwe gufasha abandi tuyobora n’abo tubana aho dutuye. Amahugurwa atuma tumenya aho igihugu kigeze, ndetse tukahakura ubumenyi budufasha guteza imbere ibikorwa biri mu ntego zacu, hamwe na politiki y’Igihugu muri rusange”.

Abagize-bureau-yishyaka-PSP.

PSP, Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere, ni rimwe mu mashyaka agize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →