Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, tariki 25 Kamena 2018 yakoze imikwabu mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi igamije gutafa abishora mu biyobyabwenge, ifata urumogi rungana n’ibiro 10 n’udupfunyika 1500 twarwo.
Ibiro icumi byafatiwe mu rugo rw’uwitwa Karekezi Samson utuye mu kagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu. Uyu mugabo yahise acika akibona Polisi; inzego z’umutekano zikaba zikomeje kumushaka.
Habimana Hamdan na Sibomana Samuel ni bo bafatanywe udupfunyika 1500 twarwo; aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi. Polisi ikibafata yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha vuba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko gufatwa k’uru rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bahatuye bamenyesheje Polisi ko bakeka ko aba babiri n’uriya wacitse binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’U Rwanda.
CIP Gasasira yashimye abatanze amakuru yahaye intandaro y’ifatwa rya bariya babiri; asaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi bagatanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha muri rusange n’icyahungabanya umutekano.
Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganyijwe n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
CIP Gasasira yaburiye abishora mu biyobyabwenge agira ati,” Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha baragirwa inama yo kubireka.”
CIP Gasasira, yerekanye ingaruka zo kubyishoramo agira ati,”Nk’uko byitwa, Ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’ubinywa. Ni yo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana kubera ko nta bwenge na buke aba afite.”
Yavuze ko Ibiyobyabwenge bitera ubukene kuko iyo bifashwe biratwikwa cyangwa bikamenwa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa; kandi agacibwa ihazabu; bityo asaba buri wese kubyirinda.
Mu rwego rwo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ifatanya z’izindi nzego gukangurira Abaturarwanda kubyirinda igaragaza ingaruka zo kubyishoramo.
Intyoza.com